mercredi 12 janvier 2011

Perezida Paul Kagame amateka azamuvuga cyane kurusha abandi bayoboye u Rwanda

Muri kimwe mu biganiro ngarukakwezi Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagiranye n’abanyamakuru muri Village Urugwiro, Umunyamakuru wa Journal Gasabo yamugaragarije ko kubona uzamusimbura ushyira mu gaciro nkawe bizagorana, ndetse ko byanze bikunze amateka azagaragaza ko mu baperezida bayoboye u Rwanda ariwe wa mbere washyize mu gaciro.

Nubwo abatajya babura ibyo banenga bitewe n’aho baganisha cyangwa bagamije nyuma y’aho bagiye babwira uwo munyamakuru ko yabogamye, ariko ukuri guca mu ziko ntigushye kuko ibikorwa byinshi byiza bya Perezida Paul Kagame birigaragaza. Abatabibona keretse wenda abafite amaso atabona cyangwa se bakabyirengagiza bitewe n’impamvu zabo.

Paul Kagame yayoboye urugamba rwo kubohora igihugu, anahagarika Jenoside yakorewe abatutsi, we n’ishyaka FPR abereye Perezida bashyiraho Politiki yo kubaka u Rwanda buri wese yibonamo, aca ubuhunzi, buri munyarwanda akaba afite uburenganzira bwo kuva no kugaruka mu gihugu igihe cyose ashakiye n’abiyita impunzi bakaba babiterwa n’impamvu zabo ku giti cyabo kuko Guverinoma iyobowe na Perezida Paul Kagame ihora ihamagarira buri munyarwanda wese ubishatse gutaha, mu gihe abandi baperezida bamubanjirije kuyobora u Rwanda bari baraciriye bamwe mu banyarwanda ishyanga bavuga ko u Rwanda ari nk’ikirahure cyuzuye amazi. Ubu mu Rwanda haba mu kazi no mu mashuri abanyarwanda bose bahabwa amahirwe amwe mu gihe abaperezida bandi bari barashyizeho icyitwaga iringaniza. Nuwatandukira akagira aho anyuranya, ibyo yaba abikoze ku giti cye kuko bitari muri gahunda ya Guverinoma, kandi n’ufashwe yatandukiriye arabihanirwa.

Paul Kagame azaba Perezida wa mbere wahaye buri muturarwanda umutekano akarwanya ikibi, akarengane aho kaba gaturuka hose n’uwagakora uwo ariwe wese.

Azaba Perezida wa mbere w’u Rwanda wahawe imidari myinshi mpuzamahanga kubera iterambere yagejeje ku baturage b’igihugu cye mu gihe gito kandi kigoye (nyuma ya Jenoside). Azaba na Perezida wa mbere wagize abamunenga ariko abamunenga ari nka bya bindi babuze icyo batuka inka bati dore iryo cebe ryayo n’ibindi kuko ibikorwa bye byinshi byubaka birigaragaza. Kuko abashaka kumurwanya aho bakandira hose bashaka kunyura basanga ibyanzu byose yarabizibiye hakiri kare bakabura inzira.

Ubwanditsi

Aucun commentaire: