lundi 3 janvier 2011

Nta manda ya gatatu nshaka -Kagame

“Ikibazo ntabwo ari manda ya gatatu, ikibazo cyaba impamvu naba nyishakira.”

Perezida Paul Kagame amaze kwerura ko adashaka kuzongera kuyobora u Rwanda indi manda ya gatatu. Ibi yabitangarije abayobozi n’abahoze ari abayobozi n’abafasha babo mu muhango ubahuza buri mwaka w’umuryango Unity Club. Muri uyu mwaka abo bayobozi bamuhaye igikombe kitiriwe uwo muryango Unity award kwishimira intsinzi ya FPR mu matora ya Perezida n’ibikorwa Kagame yakoreye iki gihugu
Perezida Kagame mu ijambo rye yatangaje ko adakeneye kongera gusaba kuyobora indi manda nyuma ya manda ye ya kabiri izasozwa mu mwaka 2017. Iki cyari kimaze kuba ikibazo abantu benshi bibazaga bati “ko adashaka kubihingutsa aho ntagiye gukora nk’abandi ba perezida bo muri Afurika bahindura Itegeko-Nshinga ngo bayobore ibuziraherezo?
gaciro bifite ati “kujya impaka kuri manda ya gatatunta gaciro bifite ati byaba ari ubushobozi bwanjye buke kuba tutarabona umuntu muri mwe wansimbura iyi manda itararangira”.
Kagame yakomeje abwira abo bayobozi n’abafasha babo ko byaba ari ubushobozi buke kuri we “kumara iki igihe cyose ndi umuyobozi yanyu ntarabonamo umuntu wansimbura” Ati “Naba ndi umuyobozi mubi akaba ari n’ubushobozi buke byanjye kandi ari n’ubushobozi buke ku ruhande rwanyu”.
Perezida Kagame yavuze ko icyangombwa atari manda ya gatatu. Ati “Ahubwo icyangombwa n’uko ibyagezweho byakomerezwaho igihugu kigatera imbere kurushaho” Ati “Ntabwo ibyagezweho ari ibyanjye ngenyine ahubwo ni ibyacu abanyarwanda twese”. Yakomeje avuga ko umuntu wamusimbura yagombye gukomeza ateza imbere icyubahiro cy’abanyarwanda agomba gukorera abanyarwanda ibyabateza imbere. Ati “kandi agakomeza kubungabunga ubumwe bw’abanyarwanda”.
Mu ijambo rye Kagame yamaganye abantu bakomeza kwibaza niba azava ku ngoma ati “ntabwo nshaka indi manda. “ibi byose babivuga bahereye ku myitwarire ya bamwe mu bayobozi bo muri Afurika batiyubaha bakanangirira ku ngoma”. Ati “sinshaka indi manda icyo nshaka n’uko ibyo tugezeho byakomeza ntabwo twashaka kugira umuntu nyuma yanjye na nyuma y’ibi bikorwa umuntu yasubiza inyuma ibyo twakoze” Ati “ryaba ari ikosa abanyarwanda bakoze mu buzima bwabo”.
Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri ya raporo ya LONI Ati “hari abantu n’imiryango mpuza mahanga yihaye kugenzura u Rwanda nibyo dukora bagashyira hanze raporo mbi gusa banenga imiyoborere yacu”. Ati “wowe uri nde ugomba kutugenzura?utwigisha imiyoborere myiza? turayizi kandi nitwe ifitiye akamaro kukurusha”. yanenze Mo Ibrahim Index umuryango washyizweho nu umuherwe w’umunyamisiri bita Mo Ibrahim kandi ukamwitirirwa kuba utanga amadolari miliyoni 5 ku bayobozi ba Afrika kuva ku butegetsi. Kagame Ati “Twaba turi babi kugeza naho tugomba ruswa ngo tuve kubuyobozi?” Ati “ibi biterwa n’uko abantu bagaya Afurika bagaya u Rwanda”. Ati “kumva ko abantu bagomba guhabwa ruswa ngo bakore ikintu n’ubwirasi burengeje kamere”.
Kagame ubu ari muri manda ye ya kabiri y’imyaka irindwi yatorewe kuba Perezida w’u Rwanda. Bwa mbere Kagame yatowe n’Inteko Nshinga mategeko asimbura Perezida Bizimungu mu mwaka wa 2001 aza gutorwa kuyobora manda ye ya mbere y’imyaka irindwi nyuma y’ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rya 2003 ryashyizeho ko umuperezida azayobora manda ebyiri zikurikirana noneho akicara. Kagame yaje kandi gutorerwa manda ya kabiri muri 2010 Kanama 09 aho yatowe n’amajwi 93.08%

Aucun commentaire: