dimanche 30 janvier 2011

MUHIMA : BATAMURIZA Immaculée NGO ARASHAKA GUSUBIRA KU BUYOBOZI

Amakuru aturuka mu Murenge wa Muhiuma aravuga ko uwahoze ayobora uwo Murenge BATAMURIZA Immaculée muri iyi minsi ngo yaba atakiryama !!

Impamvu nta yindi uretse kuba arimo kwiruka hirya no hino mu nshuti ze akora icyo bita Robing cyangwa gushaka imbaraga zizamufasha gusubira ku buyobozi. Twibutse ko BATAMURIZA Immaculée yakuwe ku buyobozi bw’Akagari k’Amahoro na Njyanama y’Umurenge nyuma y’uko atabwa muri yombi, kimwe na bamwe mu bayobozi yari akuriye, bazira ruswa yahawe na BYIRINGIRO Enock ngo amukingire ikibaba yubake nta bya ngombwa afite. Batamuriza kandi yavugwagaho n’indi myitwarire idahwitse, ibyo bita mu gifaransa (Mauvaises mœurs) cyangwa amifato mabi : nkuko byakunze kugarukwaho n’abaturage, kandi inzego bireba zabikurikirana zigasanga koko ari byo.

Birashoboka ko yaba agirango akande arebe ko yakongera kugaruka mu buyobozi dore ko uwariye intoryi zabwo atajya ashira ipfa.

Biranashoboka kandi ko abakomeje kumukingira ikibaba mbere aribo n’ubundi barimo kumufasha kuko bagihari. Uko biri kose amategeko arahari kandi arasobanutse. Niba ibivugwa ari byo ko Batamuriza arimo gushakisha inzira zo gusubira mu buyobozi, inzego bireba zizabanze zisuzume icyo itegeko rivuga ku muntu wavanywe ku buyobozi n’uburyo abusubiraho.

Kuko byaba ari akaga muri iyi manda Perezida Kagame atangiye agiye gukorana n’abayobozi barimo abafite amateka nk’aya Batamuriza. Ikindi cyaba kibabaje nk’uko bitugeraho ni uko haba hari bamwe mu bari bamukuriye banagize uruhare mu ivanwaho rye, ubu ngo baba kandi aribo bamufasha ngo asubireho. Birashoboka ariko ko, yaba yaranikosoye, ubu akaba yiteguye gukora neza nk’umuyobozi usaobanutse. Ariko se igishobora kubigaragaza ni iki : icyakwizeza abantu ko atazongera gukingira ikibaba abica amategeko ni iki ; icyagaragaza ko ibibazo by’urushako yabikemuye ni ikihe ? Ikimenyetso cy’uko atakigirana amakimbirane n’abandi bagore kirihe ?

Reka twizere ko niba ari nabyo inzego bireba zitazakandagira itegeko nkana kuko biramutse bibaye byaba ari agahomamunwa ! Aramutse yemerewe kwiyamamaza itegeko ritabimwemerera, kimwe no kutemererwa kwiyamamaza kandi itegeko ribimuhera uburenganzira.

Umusomyi wa Rugari Muhima

Aucun commentaire: