dimanche 30 janvier 2011

Akari imurore: Ibirego 2452 by’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda

Muri izi mpera z’umwaka wa 2010, Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda yatangaje raporo igaragaza ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.

Ikigaragara muri iriya raporo ni uko mu by’ukuri usanga biteye ubwoba ku mpamvu ebyiri:

1° Iriya raporo ikubiyemo bike cyane dore ko Komisiyo yavuze ko hari byinshi bitayigaragaramo, nyamara bidasobanura ko nta bihari, ahubwo ari uko ngo abagize iriya Komisiyo batabyumvikanyeho.

2° Iriya raporo ni iyo kuva mu kwa 01/2009 kugeza mu kwa 06/2010. Umuntu akaba yakwibaza ngo ese mbere ya 2009 habaye ibingana iki, cyangwa nyuma ya Kamena 2010 kugeza ubwo hamaze kuba ihohoterwa ringana iki?

Ni agahomamunwa

Mu by’ukuri niba urwego rwa Leta nka ruriya rugera aho rwerura rugatangaza ku mugaragaro ko uburenganzira bwa muntu buhonyorwa bigeze hariya, ni ikimenyetso cy’uko n’ibitangazwa n’imiryango mpuzamahanga kenshi biba ari ukuri.

Ikindi ni uko abasesengura n’abakora ubushakashatsi ku bipimo by’uko uburenganzira bwa muntu buhagaze, hafi ku isi hose babishingira ku mibare y’imfungwa zaba iziri mu magereza n’ahandi hazwi cyangwa hatazwi hafungirwa abantu.

No muri iriya raporo ya Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, ikigaragaramo cyane ni ikibazo cy’ifatwa n’ifungwa ry’abantu riciye ukubiri n’amategeko. Bikaba ari akaga gakomeye rero kuba u Rwanda rufite amategeko n’ubwo amwe anakemangwa, ariko n’ayo adakemangwa akaba yicwa nkana n’abashinzwe kuyubahiriza kuko, nta n’umwe mu bashinzwe ubutabera muri uru Rwanda ushobora gusobanura uburyo umuturage cyangwa undi wese afungwa imyaka itanu ataragezwa imbere y’inkiko!!

Ahubwo ni uko Komisiyo nabyo itabivuze kubera impamvu zitandukanye harimo iza politiki, naho ubundi ntitwabura no kugaruka muri iyi nyandiko ku kintu cyo gutinya abanyamahanga.

Niba hano dushimangira ko ifatwa n’ifungwa ari igipimo cy’uko uburenganzira bwa muntu buhagaze mu gihugu icyo aricyo cyose ni uko gufungwa bibabaza cyane ikiremwamuntu, n’ubwo nanone uwakoze icyaha agomba kugihanirwa.

Komisiyo rero ntiyigeze ikomoza ku banyamahanga usanga iyo bakoreye ibyaha mu Rwanda, amadosiye yabo yihutishwa bakaburanishwa vuba na bwangu, ndetse rimwe na rimwe ugasanga kubera za mpamvu twavuze bararekuwe batarangije n’ibihano.

Aha ni naho kwijujuta kuri bamwe bituruka, bavuga ko amategeko yubahirizwa kuri bamwe, abandi bakaburiramo bityo bwa burenganzira bakagombye kugira bugahonyorwa, ari nabwo induru zitangira kuvuga, amaraporo mpuzamahanga agatangira gucicikana.

Gufata no gufunga abantu bakaborera mu magereza bataburana nibihagarare

Komisiyo y’Igihugu y’Uburanganzira bwa Muntu itangaza iyi raporo, habaye impaka nyinshi ndetse bamwe mu badepite bivamo, ubwo bagaragazaga imyitwarire yerekana ko ntacyo iriya raporo ibabwiye!! Bikaba ari akaga gakomeye cyane rero kubona bafata iriya raporo nk’aho ntacyo ivuze, ahanini kubera ko ngo Komisiyo yagarutse cyane ku kintu cyo kuba abantu bafunzwe igihe kirekire bagombye guhabwa indishyi.

Izi ngero zikurikira Komisiyo yatanze, mu by’ukuri ntawe zitatera ubwoba, mu gihe bivugwa ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko.

Ifungwa rya Docteur v Runyinya Barabwiriza

Komisiyo itangaza raporo, ikibazo cyateye impaka ndende ni icya Docteur RUNYINYA Barabwiriza aho bamwe mu badepite bateye hejuru cyane bavuga ko ngo uwo muntu ari ruharwa wakoze amarorerwa mu gihe cya Jenoside, muri make ko nta n’ukwiye gutinyuka kugira icyo avuga kuri Docteur RUNYINYA kubera ko icyo akwiye ari igihano cya burundu, ndetse hakaba n’abongeraho “Y’AKATO” uretse ko aka kato ko katakiriho. Aha ariko nibyo twavuze ko bamwe mu badepite cyane cyane abo usanga bagaragaza uburakari ku byo inzego ziba zakoze, bivamo kuko ubabaza impamvu uwo bita ruharwa amara imyaka 16 ataracirwa urubanza ntibaguhe igisubizo, mu gihe ahubwo aribo bakagombye gufata iya mbere mu kubaza impamvu amategeko bashyiraho adakurikizwa.

Kuri iki kibazo cya Docteur RuNYINYA rero, Komisiyo iragira iti:

Dogiteri RUNYINYA Barabwiriza ufungiye muri Gereza ya Butare kuva mu mwaka w’1994, yandikiye Komisiyo inshuro nyinshi ayisaba gusuzuma ikibazo cye kugirango arenganurwe hakurikijwe amategeko, kuko yari amaze igihe kirekire afunzwe, atamenyeshwa icyo ahinjwa ngo aburanishwe. Avuga ko yafashwe kuya 08 Nzeri 1994, abanza gufungirwa kuri Station ya Police ya Remera ahavanwa kuya 05 Ukwkira 1994, ajyanwa muri Gereza ya Rilima aho yavanywe kuwa 21 Kanama 1997 yimurirwa muri Gereza ya Butare.

Nyuma yaho Dogiteri RUNYINYA yakomeje kwandikira Komisiyo avuga ko, kuva muri Gashyantare 2000 kugeza mu Kwakira 2005, yagiye yandikira buri gihe abayobozi batandukanye bo mu bushinjacyaha n’abo mu butabera (Umushinjacyaha Mukuru/Butare, Umushinjacyaha Mukuru/Kigali na Minisitiri w’Ubutabera) abasaba kwiga neza no kumumenyesha icyaha kimufunze.

Akomeza avuga ko kugeza icyo gihe nta wamusubije, uretse ko Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika, amaze kubona ibaruwa yandikiwe na Minisitiri w’Ubutabera kuwa 10 Mata 2000 yandikiye Umushinjacyaha uyobora Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye amusaba kumukorera raporo kuri iyo dosiye.

RUNYINYA Barabwiriza avuga ko, kugeza mu mwaka w’2005, atigeze amenyeshwa ibyo ashinjwa ku mugaragaro n’urwego rubishinzwe. Icyakora yemera ko ubushinjacyaha bwaramwumvise inshuro ebyiri, kuwa 22 Ukuboza 1997 no kuwa 26 Nzeri 2003.

Muri dosiye N° RMP 49139/S7 ashinjwa ibyaha bikurikira:

Kuba imodoka ye ya - Daihatsu yaratwaraga abicanyi n’intwaro zo kwica abantu i Mbasa, i Karama n’ahandi henshi muri Nyaruguru mu mpera za Gicurasi 1994;

Kwanga Abatutsi ku buryo - umunsi Jean Paptiste Habyarimana agirwa Perefe wa Butare yakoresheje imyigaragambyo;

Kuba yari mu “KAZU” - (Escadron de la mort) yo muri Perezidansi ya Repubulika;

Gucurira hamwe umugambi - wo gutegura imperuka (Apocalypse) na Colonel Bagosora Théoneste ;

Kuba ari muri « Meeting » - y’ishyaka MRND yabereye i Ndora muri Nyakanga 1993, ari kumwe n’abandi bakuru b’iryo shyaka yaravuze ngo « UJYA GUTWIKA IMBAGARA N’IMVUMBA ARAZEGERANYA ».

Kuba yaragiriye inama - Perezida Juvénal Habyarimana mu byo yakoraga byose harimo no gutegura Jenoside.

Komisiyo yakurikiranye mu bihe bitandukanye ikibazo cya Dogiteri RUNYINYA Barabwiriza imenya ko mu mwaka wa 2008 yahamagajwe n’Urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Tumba, rusanga nta cyaha cya Jenoside kimuhama.

Kuva muri Gashyantare kugeza muri Mata 2009, Dogiteri RUNYINYA Barabwiriza yongeye gutumizwa kuburana mu rukiko Gacaca rw’Umurenge wa Kacyiru, kumara igihe aburana, ariko urukiko rufata umwanzuro ruvuga ko rudafite ububasha bwo kumuburanisha, ko azaburanishwa n’inkiko zisanzwe.

Ni Karuvariyo nk’izindi

Komisiyo ikomeza ku kibazo cya Dogiteri RUNYINYA ivuga ko ; kuwa 12 ; 14 ; 19 ; 21 ko kuwa 24 Ukwakira 2009, Komisiyo ihari, Dogiteri RUNYINYA Barabwiriza yongeye kuburanishwa n’urukiko Gacaca rw’Umurenge wa Ngoma, ashinjwa ibyaha bikurikira :

Kuyobora inama zigamije o gukora Jenoside ;

Gushishikariza ubwicanyi o muri meeting za MRND ;

Gutanga intwaro zo o kwicana zinyujijwe kuri Anthère Nshimyumurwa na Nyirimana Félix;

Gutanga amabwiriza o yo gutangiza ubwicanyi i Nyaruhengeri;

Kujya mu bitero muri Segiteri Gikore (Nyaruhengeri) no muri Paruwasi ya Kansi.

Ikibazo cya Dogiteri RUNYINYA Barabwiriza, Komisiyo yakigejeje ku nzego zitandukanye kireba, izisaba gukoresha ububasha zihabwa n’amategeko kugirango avanwe mu gihirahiro yashyizwemo n’ibyemezo by’Inkiko Gacaca.

Kuwa 29 Mutarama 2009, - Komisiyo yandikiye Umushinjacyaha Mukuru mu ibaruwa n°CRDH/004/09, igenera kopi Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta;

Kuwa 28 Nyakanga - 2009, Komisiyo yandikiye Umushinjachaya Mukuru mu ibaruwa n° CRDH/322/09, igenera kopi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta;

Kuwa 10 Gashyantare - 2010, Komisiyo yandikiye Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta, mu ibaruwa n° CNDP/FEV/067/10 igenera kopi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe n’Umushinjacyaha Mukuru.

Nyuma y’ayo mabaruwa, kuwa 25 kanama 2009, mu ibaruwa n° 1318/D11/A/ONPJ*INSP, Umushinjacyaha Mukuru yasubije Komisiyo avuga ko dosiye ya Dogiteri RUNYINYA ikurikiranwa kandi yizeza ko izashyikirizwa urukiko rubifitiye ububasha mu minsi ya vuba.

Kuwa 15 Gashyantare 2010, mu ibarwa n° 205/08.25/CAB, Minisitiri w’Ubutabera/Intumwa Nkuru ya Leta yandikiye Umushinjacyaha Mukuru amusaba gukurikirana ikibazo cya Dogiteri RUNYINYA Barabwiriza, akamumenyesha uko giteye n’uburyo abona cyakemuka kugirango abashe gusubiza Komisiyo.

Kuwa 24 Gashyantare 2010, Umushinjacyaha Mukuru, mu ibaruwa n° I/0348/D11/A/ONPJ/INSP yandikiye Umushinjacyaha uyobora Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye amusaba gusuzuma ikibazo cya Dogiteri RUNYINYA Barabwiriza, ndetse n’andi madosiye ahuje n’icyo kibazo, akamugezaho uko giteye bitarenze icyumweru kimwe.

Nyuma y’izo nyandiko, Komisiyo yakomeje gukurikirana ikibazo mu bihe bitandukanye, ibonana n’Umuyobozi w’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye, ayibwira ko dosiye ya Dogiteri RUNYINYA Barabwiriza yayirangije, akaba yarayoherereje Umushinjacyaha Mukuru.

Komisiyo isanga Dogiteri RUNYINYA Barabwiriza akomeje kujuragizwa n’inzego zishinzwe kumurenganura kubera ko, Inkiko Gacaca zose yaburaniyemo zamushyize mu gihirahiro, n’ubushinjacyaha.bikaba kugeza ubu butaramushyikiriza inkiko zisanzwe. Komisiyo isanga kandi amaze imyaka irenga 16, afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kubera izo mpamvu Komisiyo irasaba ko Dogiteri RUNYINYA Barabwiriza, afungurwa nta yandi mananiza, kandi agahabwa indishyi z’akababaro.

Bamwe mu Badepite nibasigeho!!

Nyuma y’itangazwa ry’iriya raporo havuzwe byinshi kandi hibazwa byinshi bishingiye ahanini ku myitwarire yaranze bamwe mu badepite kuri iki kibazo cya Dogiteri RUNYINYA Barabwiriza.

Dore bimwe mu byo abantu bavuga kugeza uyu munsi:

Ikibazo cya Dogiteri - RUNYINYA Barabwiriza ni ikimenyetso kidashidikanywaho cy’uko mu Rwanda uburenganzira bw’ikiremwamuntu bubangamiwe bikomeye.

Ni ikimenyetso kandi cya - Munyumvishirize kuko, ushingiye ku ihanahana ry’umupira Komisiyo igaragaza ryakomeje gukorwa n’inzego ikibazo kireba, ntaho wahera uvuga ko Dogiteri RUNYINYA Barabwiriza adakwiye kurekurwa kandi ngo ahabwe n’indishyi z’akababaro “NIBA KOKO U RWANDA RUGENDERA KU MATEGEKO” nk’uko abo bireba birirwa babiririmba.

Iki kibazo cya Dogiteri - RUNYINYA n’ubwo atari we gusa, kuba ari cyo Komisiyo yatinzeho ni uko bigaragarira buri wese ko, cyo kiri ku ntera yo ku rwego rwo hejuru y’akarengane.

Iyo umuntu witwa ko - ari intumwa ya rubanda atinyuka akavuga ngo “NASOMYE PAGE YA MBERE N’IYA KABIRI NSANGA IYI RAPORO NTA MPAMVU YO GUKOMEZA KUYISOMA” bigaragaza ko uriya mudepite yasuzuguye abanyarwanda; Itegeko Nshinga bitoreye rinateganya iriya Komisiyo; na Komisiyo ubwayo nka rumwe mu nzego zigize ubuyobozi bw’igihugu. Muri make uriya mudepite yasuzuguye u Rwanda, bityo akaba yakagombye nawe kubibazwa “URETSE KO NAWE UBWE YIYEREKANYE UKO ARI” n’ubwo usanga bakangisha ko ngo bafite ubudahangarwa kimwe n’uko ngo ari uburenganzira bwabo bwo kwemera raporo cyangwa ntibayemere.

Hari n’abemeza ko iriya - myitwarire bamwe mu badepite bagaragaje kuri iriya raporo, ari ipfunwe ry’uko ibiyikubiyemo aribo bakabaye bafata iya mbere mu kubikurikirana ariko bakaba batabikora.

Ngaho aho abantu bahera rero bemeza ko bamwe mu badepite ari ba “NDIYO BWANA; NTACYONONGERAHO; MPORE BUCYE; NANJYE NI UKO MBIBONA; NTIRENGANYA; BAMBONE; NDACYASKAK’UMUGATI”

n’ibindi bivuga ba NYAMUJYIYOBIJYA!!

Hari n’ibyo rubanda yibaza

Dogiteri RUNYINYA - kimwe n’abandi batari bake bari mu bibazo nk’icye bazarenganurwa na nde?

Inzego bireba ko zikomeje - kwitana ba mwana imyaka ikaba irenga 16, zirasanga ari nde uzakemura ikibazo kandi ryari?

Bamwe mu badepite - bashingira kuki bavuga ibikubiye muri iriya raporo atari ukuri?

Kuri bo ukuri ni ukuhe ku - kibazo cya Dogiteri RUNYINYA, kandi basanga cyakemuka gite niba babona ko ari ruharwa, ariko ntaburanishwe ngo ibye bisobanuke?

Raporo z’imiryango - mpuzamahanga zivuga ko u Rwanda rutubahiriza uburenganzira bwa muntu ibyo zivuga bitari byo ni ibihe, mu gihe ziba zashingiye kuri raporo z’inzego z’igihugu zikurikirana imbona nkubone ibibazo bihari?

Dogiteri RUNYINYA Barabwiriza ari umuvandimwe w’umwe muri bariya badepite bagaragaje ko batemera iyi raporo, yaryumaho ati genda upfe??!!.

Umwe muri bariya badepite se, ari nkawe wahuye n’ikibazo nk’iki cya Dogiteri RUNYINYA yakwumva amaze ate, hagize uvuga ku mugaragaro ko ikibazo ntacyo kivuze?!!

Umwanzuro

N’UBWO TWAHEREYE KU KIBAZO CYA Dogiteri RUNYINYA mu bitari bike bivugwa muri iriya raporo, muri RUGARI twemera kandi ntituzahwema ushyigikira no gushima ibyiza bikorwa mu gihugu, mu rwego rwo guteza imbere u Rwanda mu ngeri zinyuranye.

Nta n’ubwo ariko tuzareka kugaya ndetse no kwamagana imikorere n’imyitwarire idahwitse, yaba iy’abantu ku giti cyabo cyangwa iy’inzego z’ubuyobozi, cyane ko tuzi ko system y’uko u Rwanda rwakagombye kuyoborwa yubatse neza. Kuba rero hari abashobora kubangamira iyo system bitwaje ko ari inkingi zayo, banyuranya n’intego zayo, ibyo nta na rimwe tuzabirebera!

Kuba ikibazo cya Dogiteri RUNYINYA Barabwiriza cyarakuruye impaka mu Nteko kugera ku ntera y’aho bamwe mu badepite bigaragaje, ni byo bituma natwe nk’itangazamakuru by’umwihariko mu kinyamakuru RUGARI tugaragaza aho duhagaze kuri iki kibazo, kimwe n’ibindi bisa n’acyo:

Umurongo ngenderwaho Ø (Ligne Editoriale) wa RUGARI ni “UKURWANYA AKARENGANE” uko kaba gasa kose; aho katuruka hose; n’impamvu zose zigatera. Mu zo ku isonga turwanya kandi twamagana harimo: Gushinja ibinyoma ugamije kwikiza kanaka cyangwa kumucuza ibye; gufunga umuntu kubera ko kanaka atamushaka “GUSA”; guhohotera abanyantege nke n’injiji kubera ko ubona gusa ko ntaho bakwigerera, cyane cyane ukabahohotera mu kubambura ibyabo kandi ukoresheje igitugu n’iterabwoba.

Bikaba bibi cyane kurushaho iyo ufunze cyangwa ufungishije umuntu ugakora ku buryo azamara igihe kinini mu ibohero, dore ko kuri bamwe baba banifuza ko uwo bafunze cyangwa bafungishije ahera aho bamufungiye byanashoboka kuri bo akaba yanagwamo. Ngiyo inkomoko y’induru ivuzwa igihe kirekire ikagera aho ihinduka urusaku, ari narwo rutuma Komisiyo yiyemeza guhaguruka.

Muri RUGARI rero, turasanga ibyo Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yakoze ari ngombwa, kandi ko ibyo isaba cyane cyane ibyo gufungura abafunzwe biciye ukubiri n’amategeko nk’uko yabigaragaje bikubahirizwa mu maguru mashya.

Turasanga kandi iriya raporo ari ifoto y’uko uburenganzira bwa muntu mu Rwanda buhagaze, ndetse ko ibiyikubiyemo bigaragaza ko hari n’ibindi byinshi itashoboye kubona kubera ubushobozi bucye ifite.

Turasanga iriya Komisiyo ikwiye guhabwa imbaraga zirenze izo isanganywe kugirango irusheho kugera ku nshingano zayo z’ibanze zirimo kumenya; gukurikirana-gutangaza no gusaba ko “KURENGANYA ABANTU BICIKA BURUNDU MU RWANDA”.

Turasanga kandi izindi nzego zidakwiye kwituramira kugeza ubwo iriya Komisiyo izagaragariza ibyo nazo ubwazo zagombye kuba zarakemuye kuko nta n’umwe mu bagize izo nzego dutekereza ko yakwishimira ko uburenganzira bwe cyangwa ubw’abe bwahonyorwa. Abanyarwanda nituve mu macenga twubake igihugu kizira akarengane n’ihohoterwa, kandi tucyubakire ku butabera “NYAKURI BUTARI AMAGAMBO”.

Ibindi bikubiye muri iyi raporo cyane cyane bigaragaza akarengane tuzabibagezaho mu nomero zizakurikiraho za RUGARI.

Ubwanditsi.

Aucun commentaire: